
Mu kwezi kwa Kanama 2021 nibwo Miss Muyango yibarutse imfura bikaba bizwi ko yamubyaranye n’umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sport Kimenyi Yves dore ko bose babyemeraga ku mugaragaro n’ubwo batabanaga mu nzu imwe.
Miss Muyago aherutse gushira ifoto ye hanze acigatiye uwo mwana ari na ho amagambo akomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mwana yaba asa n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya Yago.
Aya magambo yatangiye gukwirakwira kuri uyu wa kabiri tariki 8 Gashyantare 2022 aho benshi bashiraga iyi foto ya Miss Muyango ku nkuta zabo z’imbuga nkoranyamabaga maze bakayiherekesha amagambo bavuga ko uyu mwana asa na Yago ko ashobora kuba atari uwa Kimenyi Yves.
Ku rubuga rwa Twitter uwitwa Rwandan Girl kuri twitter yagize ati: “Umuhungu wa Kimenyi ko mbona asa na Yago ra, banza Kimenyi na Yago bagirana amasano”
Undi na we wiyise Nshuti Loosen kuri twitter yagize ati: “Ariko se ko umwana wa Kimenyi asa na Yago iyi operasiyo tuyite ngw’iki?”
Ibi bivugwa ko uyu mwana wa Kimenyi yaba asa n’umunyamakuru Yago ntabwo bivuze ko koko ari byo kuko hari benshi bashobora kuba bashaka guhungabanya umubano uri hagati y’aba bantu batatu bakabinyuza muri izo nzira zo kubateranya muri ubu buryo.
Ikindi kandi ku mbuga nkoranyambaga hari benshi baba bashaka kubona ababakurikira (aba-followers) bityo bakaba bashaka gukurura abafana binyuze mu gusakaza ibinyoma.

