
Umugabo w’imyaka 45 yaguwe gitumo ari gusambanya abakobwa be babiri bamuhuriraho baramukubita ariko we akavuga ko yari ari kubigisha uko bubaka ingo ku buryo nabo bazamenya uko bafata abagabo babo bazashaka ibintu byatangaje benshi.
Umwe mu bari aho yavuze ko uyu mugabo witwa Mweene Enock wo muri Zambiya bikekwa ko hashize imyaka ibiri ngo aryamana n’ababakobwa be. Si abo gusa kuko n’abishywa be ariko yabagenzerezaga iyo babaga baje gusura umuryango we.
Uyu ati ” Twatangajwe n’uyu mugabo. Ibihuha byari byose ko aryamana n’abakobwa be ariko uyu munsi kuwa 3 Mutarama byabaye impamo kuko basanze ari hejuru y’umukobwa we wa kabiri ari kumusambanya.”
Ubwo yakubitwaga, Mweene ngo yagiraga ati “ Ibi biba ari ugutegura abakobwa banjye ngo bazubake neza. Murankubitira ubusa!”
Ku rundi ruhande ariko aba bakobwa bakorerwaga ibi nabo bari bararyumyeho nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Zambia byabigarutseho.
Bivuga ko abagabo bamwe muri icyo gihugu bavugwaho gusambanya abakobwa babo batajya babihakana, ko ahubwo buri gihe buri umwe aba afite impamvu atanga yatumye abikora.