
Umukinnyi wa filime, Dusenge Clenia wamamaye nka ‘Madedeli’ muri filime ya Papa Sava, yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Rugamba Faustin wamenyekanye mu makipe ya ruhago atandukanye mu Rwanda.
Dusenge Clenia na Rugamba Faustin basezeraniye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, ahagana saa Yine z’amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yemereye IGIHE ko aba bageni ariwe wabasezeranyije.
Madedeli yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’uyu musore umwaka ushize ubwo yishimiraga imodoka yari yamwoherereje.
Rugamba Faustin yahoze aconga ruhago mu Rwanda, aho yanyuze mu makipe nka Zebra FC, Musanze FC ndetse na APR FC mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye uyu munsi.
Madedeli asezeranye n’uyu musore nyuma yo gutandukana na Ngiruwonsenga Innocent bari barasezeranye imbere y’amategeko mu 2017 ndetse banafitanye umwana w’umukobwa.
Dusenge Clenia wamamaye nka Madedeli, asanzwe azwi muri sinema y’u Rwanda aho yanyuze muri filime nka Papa Sava n’izindi.