
Abanyamakuru b’imikino Sam Karenzi na Taifa Bruno bakora kuri Fine FM batangaje ko bigeze gucecekeshwa na minisiteri ifite siporo mu nshingano ubwo bakoraga ikiganiro cyitwa ”Urukiko” kuri radio 10 bakaba bavuga ko iyi minisiteri yivanze mu mwuga w’itangazamakuru.
Ibi babihishuriye mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, cyibandaga ku ngingo zirimo ibyemezo inzego zirimo Minisiteri ya Siporo zifata, bigasubiza inyuma siporo kandi ifite inshingano yo kuyiteza imbere.
Muri ibi byemezo, harimo ibyateje impaka birimo guhagarika shampiyona z’umupira w’amaguru mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19, no mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ribaye nk’iryemeye ko shampiyona isubukurwa, rigashyiraho amabwiriza amakipe amwe n’amwe avuga ko agoranye.
Aba banyamakuru muri iki kiganiro banenze izi nzego, bageze kuri Minisports bavuga ko aho guteza imbere siporo, yashyize imbaraga mu kubuza abantu barimo n’abanyamakuru kuvuga.
Sam Karenzi ati: “Minisiteri ya Siporo yashyize ingufu mu kubuza abantu kuvuga, ibyo turabyihorera. Baraduteye natwe ubwacu mu itangazamakuru, bararikoroga. Aha turi si ho twari turi.”
Bruno Taifa yungamo ati: “Dukubitwa bombe, bombe barashe, ikubita hariya, hari ahantu twakoreraga kuri etaje, ifata umuyobozi, DG ni we yabanje gukomeretsa, aratitira. Bati ‘‘inama y’igitaraganya ivuze ko mugomba guceceka.”
Yakomeje avuga ko bombe zarashwe, ariko ngo bo n’ubwo bacecekeshwa, hari abandi bazasigara badashobora guceceka. Yatanze ingero za bamwe mu banyamakuru ba siporo bavugwaho kutarya indimi.
Aba banyamakuru bavuga ko mu mwuga wabo nta rwango bafitiye inzego zireberera siporo, ngo ahubwo icyo bagamije ni uguharanira ko siporo yajya ku murongo mwiza.
Sam Karenzi na Taifa mbere yo kujya kuri Fine FM, babanje gukorera kuri RadioTV10 mu kiganiro bise Urukiko bakoranaga n’abandi banyamakuru babiri. Baje gusezera nyuma y’aho Karenzi yagizwe umuyobozi wa radiyo, Taifa agashyirwa mu kindi kiganiro cyitwa 10 Zone. Kuri ubu bakora ikiganiro cy’imikino cyitwa ”Urukiko rw’ubujurire” ndetse Sam Karenzi yagizwe umuyobozi w’iyi Radio.