
Mu Rwanda hari hasanzwe irushanwa ry’ubwiza ku bakobwa aho bazenguruka igihugu bashaka abakobwa bahiga abandi mu bwiza, gusa kuri ubu hagiye kubaho n’irushanwa ry’ubwiza ku basore nkuko byatangajwe na Imanzi ltd yateguye iri rushanwa.
Ni irushanwa ryatangaje benshi ndetse benshi bagaragaza amatsiko menshi yo kuzihera amaso abo basore b’intarumikwa bazitabira iryo rushanwa.
Kuri ubu bimaze kumenyekana ko uwitwa Gakumba Patrick uzwi ku izina rya Super Manager ndetse na Kwizera Evariste usanzwe ari umugabo wa Mukaperezida nawe yamamaye cyane ku kuba yarashingiranwe n’umugore umuruta kure benshi bita umukucuru aba bombi bari mu basore bagera kuri 300 bamaze kwiyandikisha ku kuzitabira iri rushanw rya ba Rudasumbwa (Mr Rwanda)
Super Manager ni umuhanzi ndetse akaba azwi mu biganiro byinshi akorera kuri YouTube ndetse akaba asinya amasezerano yo kwamamaza kompanyi nyinshi ku mafaranga menshi benshi batavugaho rumwe.
Umusore wiyandikisha muri iri rushanwa ry’ubwiza rya Mr Rwanda agomba kuba ari hagati y’imyaka y’amavuko 18 na 30, gusa Super Manager yatangaje ko ntawe ukwiye kumureba igihagararo ngo avuge imyaka afite ngo kuko benshi bakeka ko afite imyaka myinshi nyamara ngo afite imyaka 23 y’amavuko.
Kwizera Evariste we yamenyekanye muri 2019 ubwo yatangazaga ko ari mu rukundo n’umugore ukuze umuruta cyane ari we Mukaperezida.