
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye amatafari mu karere ka Rusizi yari iturutse mu murenge wa Giheke yakandagiye umusore w’imyaka 24 wari wayuriye umushoferi wayo atabizi.
Ibi byabaye mu masaha ya saa munani z’amanywa aho iyi modoka ya Fuso yari iturutse mu murenge wa Giheke ipakiye amatafari ubwo yari igeze mu murenge wa Kampembe ihita ikandagira umusore witwa Rukundo Jean Marie w’imyaka 24 agahita yitaba Imana.
SSP Irere René umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uwapfuye ari umusore witwa Rukundo Jean Marie w’imyaka 24 akaba yagonzwe n’imodoka yari itwawe n’umushoferi witwa Mbarushimana Emmanuel.
Yavuze ko umushoferi w’iyi modoka yatangaje ko atari azi ko uyu musore yuriye hejuru y’amatafari.
Ati “Agiye kumva yumva akandagiye ikintu agiye kureba ngo asanga n’umuntu wamanukaga ipine ry’inyuma ry’ibumoso riramukandagira.”
Yakomeje agira ati “Ntago ndamenya icyo yari asanzwe akora ariko ikigaragara ni uko ari nka rifuti yashakaga ariko ntiyayisaba mu buryo yakagombye kuyisabamo, shoferi akubwira ko yayigiye hejuru ntiyabimenya muri icyo gihe yararimo apandura ageze iyo ajya nibwo yamukandagiye.”
Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe mu gihe hagikorwa iperereza no kwisuganya k’umuryango kugira ngo ujye gushyingura nyakwigendera.