
Tariki ya 02 Mutarama 2022, mu mudugudu wa Kinama akagari ka Musamo umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango umugabo yivuganye umugore we amuciye umutwe ndetse nawe ahita yiyahura asiga urwandiko asobanura impamvu yabikoze.
Uyu mugabo wakoze aya mahano ni Karumuna Fulgence wishe umugore we amutemye n’umuhoro akamuca umutwe maze nawe agahita yiyahura yimanika ku mugozi anasiga urwandiko avuga ko yamuhoye ko amuca inyuma.
Amakuru Igihe dukesha iyi nkuru yahawe n’abaturanyi b’uyu muryango avuga ko mbere yo kugira ngo uyu mugabo yice umugore we, abana babiri babyaranye bari baroherejwe kwa ba Sekuru.
Inzego z’ibanze ziyobora ahabereye aya mahano zitangaza ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma byakorwaga n’umugore.
Bivugwa ko mu ijoro uyu mugore yiciwemo, umugabo yari amaze kubona ubutumwa bugufi muri telefone y’umugore bugaragaza ko afitanye ubucuti bwihariye n’undi mugabo.
Amaze kwica umugore we Karumuna yasize yanditse ko ibyo araye yumvise avugana n’ihabara rye ndetse n’ubutumwa abonye muri telefone y’umugore we ari byo bitumye afata icyemezo cyo kumwica ndetse akiyahura.
Aya makuru yemejwe kandi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko mu iperereza ryakozwe basanze koko uyu mugabo yishe umugore we na we agahita yiyahura.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Ni byo koko nk’uko bigaragara ahabereye icyaha, umugabo yishe umugore we na we arangije ariyahura. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma.”