
Umutoza Robertinho uherutse guhagarikwa n’Ikipe ya Rayon Sports kubera uburwayi, yavuze ko atarwaye ahubwo asaba iyi kipe kumuha umushahara we wo kuva muri Mutarama 2025 kugeza umwaka w’imikino urangiye muri Kamena 2025. Ni umushahara w’arenga miliyoni 43 Frw.
Ku wa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025, ni bwo Rayon Sports yandikiye ibaruwa Rabertinho na mugenzi we, Mazimpaka André, ibamenyesha ko baba bahagaze by’agateganyo ku mirimo yabo.
Robertinho yahawe igihe cy’amezi abiri adatoza, mu gihe ubuyobozi bugitekereza ku myanzuro mishya izabafatirwa bombi.
Uyu mutoza yashimangiye ko Rayon Sports imufitiye imyenda ndetse yifuza ko yishyurwa agataha agasubira iwabo kuko ari umuntu ukwiriye kuba ari kumwe n’umuryango we, mu gih nta kazi ariho.
Ati “Nakagombye kuba ndi kumwe n’ikipe. Niba bampagaritse kandi amasezerano yanjye akaba ari kugana ku musozo, ntacyo naba ndi gukora hano. Simpembwa kandi hari ibyo nishyura, ndabinginze munyishyure mumpe n’itike nsubire iwacu muri Brésil nsange umuryango wanjye.”
“Ntaho byabaye ko umuntu akora akagezamo amezi atatu atarahembwa. Nkunda Rayon Sports nkanubaha abafana bayo. Icyo nsaba aka kanya, nimunyishyure nigendere.”
Robertinho uhembwa ibihumbi 5$ buri kwezi ntabwo arishyurwa imishahara ye kuva muri Mutarama 2025, bivuze ko yishyuza amezi atandatu bigendanye n’amasezerano ye azarangira muri Kamena 2025.
Rayon Sports igomba kwishyura uyu mugabo ibihumbi 30$ by’amezi atandatu [asaga miliyoni 43 Frw].
Si ku mishahara yavuze gusa kuko mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10 yavuze ko yatunguwe no kubona mu mpamvu yahawe zitumvikana, dore ko nta burwayi afite cyangwa uruhare mu kugumura abakinnyi.
Ati “Iyi ni telefone mfite, ntumpamagara nkakubona? Njye mvugana n’umuganga wanjye yambwiye ko azanyogereza amaso umwaka urangiye kuko nta kibazo mfite. Ibyo kuba ndwaye nanjye byarantunguye.”
“Aho nanyuze hose kubaha ni ikintu nitaho, habe muri Uganda, Tunisia, muri Rayon Sports inshuro ebyiri n’ahandi. Ndi umuntu utagira imikorere irimo ikinyabupfura gike. Ikibazo kiri mu ikipe kuko yakagombye kwishyura abakinnyi, niba itabikoze njye ntibindeba. Buri wese akwiriye gukemura ibibazo bye.”
Rayon Sports yahagaritse abatoza mu gihe ifite umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro iza kwakirwamo na Mukura Victory Sport kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba kuri Stade Huye.
Ni umukino uza gutozwa na Rwaka Claude wahawe akazi ko gutoza iyi kipe nk’umusigire.