
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abakozi batatu b’Umurenge wa Kigali barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ntirushwa Christophe, Musafiri Maurice wari umukozi ushinzwe irangamimerere hamwe na Harerimana Xaverien ushinzwe ibikorwaremezo n’imyubakire.
RIB yataye muri yombi aba bakozi b’Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu bihe bitandukanye. Ku wa 30 Ukuboza 2024, nibwo RIB yafunze Ntirushwa Christophe wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge hamwe na Musafiri Maurice, umukozi ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge.
Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite. Bikekwa ko bakoze iki cyaha ubwo basezeranyaga abantu batemerewe gusezeranywa kuko batari bakagejeje imyaka y’ubukure yemewe n’amategeko.
Tariki ya 14 Werurwe 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko aba bombi bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi mirongo itatu mu igororero rya Nyarugenge.
Ni mu gihe ku wa 17 Werurwe 2025, RIB yongeye gufunga Harerimana Xaverien ushinzwe ibikorwaremezo n’imyubakire muri uyu murenge. Uyu iperereza ryerekanye ko yafatanyaga na Ntirushwa Christophe gukora ibyaha birimo gusaba no kwakira indonke, aho bakaga abaturage batandukanye amafaranga ya ruswa kugira ngo bahabwe ibyangombwa byo kubaka mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.
Ifungwa ry’aba bakozi batatu bo mu Murenge wa Kigali ryemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.
Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Mu gihe hakorwa iperereza kuri ibyo byaha bakekwagwaho byo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, RIB yaje kumenya amakuru ko Ntirushwa Christophe wari Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Kigali ashobora kuba yarakaga akanakira indonke kugira ngo batange ibyangombwa byo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
“Iperereza ryarakozwe riza kugaragaza ko hari ibimenyetso bifatika bituma akekwaho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke, icyaha cy’iyezandonke ndetse n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.”
Dr Murangira yakomeje avuga ko “Iperereza ryaje kugaragaza na none ko ibyo byaha yabikoraga afatanyije na Harerimana Xaverien ushinzwe ibikorwaremezo n’imyubakire mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge nawe wahise afatwa afungwa tariki ya 17 Werurwe 2025.”
Dr. Murangira yakomeje avuga ko, iperereza ritagarukira muri uwo murenge gusa, ko rikomeje no mu yindi mirenge igize igihugu, kuko imikorere nk’iyo igomba gucika.
Kugeza ubu Harerimana Xaverien afungiye kuri Station ya RIB ya Rwezamenyo kugira ngo dosiye ye itunganwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Ntirushwa Christophe we afungiye aho Urukiko rwamutegetse bishingiye ku cyaha cya mbere akurikiranyweho.
Umuvugizi wa RIB yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru kugira ngo abakekwaho ruswa bafatwe.
Ati “RIB irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha, mu buryo bw’umwihariko icyaha cya ruswa, kugira ngo ababifatirwamo bagezwe imbere y’ubutabera. RIB kandi irakangurira abantu bose kutajya batanga amafaranga cyangwa ikindi cyose bagura serivisi bafitiye uburenganzira cyangwa ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.”
Yakomeje avuga ko “RIB iraburira abantu bari mu nshingano bafite agahiyahiyo ko gusaba no kwakira ruswa ko batihanganirwa, ko byanze bikunze bazafata. RIB irabibutsa ko ruswa ari icyaha kidasaza ko igihe cyose ibimenyetso bigaragariye bazajya bafatwa bashyikirizwe inkiko. RIB irakomeza gushishikariza abaturarwanda gukomeza gufatanya nayo mu kurwanya ibyaha nk’ibi bimunga ubukungu bw’igihugu.”
Gusaba no kwakira indonke ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite cyo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 5,000,000 FRW ariko itarenze 10, 000,000 FRW.
Icyaha cy’Iyezandonke giteganwa n’ingingo ya 23 y’itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba.
Uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’umubare w’amafaranga y’iyezandonke.
Kudasobanura inkomoko y’umutungo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 9 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.