
Ikipe ya Rayon Sport yamaze gutangaza ko yamaze gutandukana n’abakinnyi babiri yari yaratijwe n’ikipe yo mu gihugu cya Maroc ari bo Lahssaine Ayoub na Rharb Youssef bikaba byari binyuze mu masezerano y’ubufatanye Raja Casablanca yari yagiranye na Rayon Sport.
Aba bakinnyi ba Raja Casablanca Lahssaine Ayoub na Rharb Youssef bari batijwe ikipe ya Rayon Sports barasubira muri Morocco mu gihe aribo babyisabiye aho bikekwa ko bari barambiwe ibibazo bihora muri iyi kipe cyane cyane iby’amikoro kugeza ubu bakaba batandukanye nkuko umwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sport yatangarije B&B FM-Umwezi.
Aba bakinnyi batandukanye na Rayon Sportsmu gihe ku munsi w’ejo iyi kipe yari kuzahura n’ikipe ya Musanze fc mu mikino ya shampiyona gusa muri aba bakinnyi babiri uwari ngenderwahi yari Rharb Youssef mu gihe undi atabanzaga mu kibuga
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yemereye B&B FM-Umwezi ko aba bakinnyi basabye gutaha, ikipe iri kubashakira uko basuhira iwabo muri Morocco. Ati: “ Nibyo baragenda vuba kandi ntabwo bazagaruka muri Rayon Sports.”