
Nyuma yaho mu gihugu cya Uganda haturikijwe ibisasu bibiri hafi y’ingoro y’inteko nshingamategeko, haracyakomeje kwibazwa uwaba yaturikije ibi bisasu n’icyo yari agamije cyangwa se niba ari igitero cy’iterabwoba.
Ni muri urwo rwego umutekano wakajijwe mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala aho polisi yo muri iki gihugu yasohoye itangazo ribuza abanyeshuri biga muri kaminuza ya Makelele kwinjiranamo ibikapu cyangwa se kugira ibindi bikorwa bakorera hafi y’amarembo y’iyi kaminuza mpuzamahanga.
Mu itangazo polisi ya Uganda yashyize hanze kuri uyu wa kabiri yagize iti: ”Nk’ahandi hantu hose hateranira abantu bagiye mu bikorwa bitandukanye, dukurikije ibikorwa by’iterabwoba biri kugaragara mu gihugu, abashinzwe umutekano bari gukora ibishoboka byose mu kurinda buri umwe wese uri muri kaminuza ndetse no hanze yayo. Ibikapu nibyo bintu bishobora gukoma mu nkokora umutekano yaba ku banyeshuri cyangwa se n’abatari abanyeshuri, ni muri urwo rwego, abashinzwe umutekano ntibazemerera ko hari uwinjirana igikapu muri kaminuza ya Makelele kugeza igihe muzabimenyesherezwa. Ibi kandi bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 17 Ugushyingo 2021”
Polisi yakomeje ivuga ko indi mirimo yose ikorerwa ku marembo y’iyi kaminuza nayo ibaye ihagaritswe, gusa ibikapu birimo imashini(Laptop) cyangwa ibindi bikapu bibonerana nibyo bizajya byemererwa kwinjiranwa.
Ibi byateje ubwoba mu banyeshuri ndetse nabakorera muri iyi kaminuza ya Makelele bibaza niba polisi y’iki gihugu yaba yamenye amakuru ko bashobora kuyikurikizaho cyangwa niba ari ubushishozi bw’inzego z’umutekano mu kumenya ahashobora kongera kugabwa ibitero.
Igisasu cyaturikirijwe mu gihugu cya Uganda muri parking y’ingoro y’inteko nshingamategeko y’igihugu cya Uganda kuri uyu wa kabiri mu masaha ya mugitondo.