
Nyuma yo gukozanyaho mu kiganiro ‘The Choice Live’ bagaterana amagambo bikomeye, Phil Peter yibasiye Danny Nanone bari batumiye ahamya ko akwiye kubanza kwigishwa ikinyabupfura.
Ibi Phil Peter yabigarutseho nyuma y’amashusho amaze iminsi azengurutswa ku mbuga nkoranyambaga aho bafashe agace gato k’ikiganiro bagiranye kuri televiziyo baterana amagambo.
Muri aka gace gato, Phil Peter na Danny Nanone bateranye amagambo, ibitarishimiwe na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Aba bateranye amagambo bigera aho Phil Peter yibutsa Danny Nanone ko ari umubyeyi nubwo abana be bajya kumureba akanga kubakingurira, agahitamo kugumana n’inkumi mu nzu.
Uyu muraperi nawe yanze kuripfana muri iki kiganiro, ndetse yageze ubwo abwira Phil Peter ati “Birababaje ko waba uri umuntu w’umugabo, ukaba ugira ubujajwa kandi uri mukuru.”
Nyuma y’iki kiganiro cyaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera uko bakozanyijeho, DJ Phil Peter yibasiye Danny Nanone amwibutsa ko akwiye kwigishwa ikinyabupfura.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Phil Peter yagize ati “Mubanze mwigishe uwo muraperi wanyu ikinyabupfura, umuntu umubaza ikibazo gisanzwe agasubiza atukana azi ko ari kuri televiziyo n’abana be bashobora kuba bari kureba, harya ubwo yazabaha ubuhe burere? Ubaye uje mu kiganiro uzi ko utiteguye gusubiza ibibazo urabazwa, wajya wigumira iwawe cyangwa ukavuga ko nta kintu ushaka kubivugaho.”
Uku guterana amagambo kwabaye nk’ukubyutsa intambara yari imaze iminsi itutumba hagati y’aba bagabo cyane ko mu minsi ishize abinyujije mu ndirimbo ’Wahala’ yahuriyemo na Kenny Sol, Danny Nanone yaririmbye Phil Peter yumvikanisha ko ari umunyamakuru umuvugaho ‘Nonsense’ cyangwa ’amafuti’ ugenekereje mu Kinyarwanda.
Ibi biri kuvugwa mu gihe Danny Nanone akomeje imyiteguro yo gusohora EP ye nshya yise ’112’ izajya hanze ku wa 20 Werurwe 2025.