
Iradukunda Grace Divine, wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Ira, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo budasubirwaho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025.
Ni umwe mu bantu 36 barahiriye imbere y’ubuyobozi, nyuma yo kwemererwa n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ubwo yamusabaga ubwenegihugu mu ruhame ku wa 16 Werurwe 2025. Perezida Kagame yamwemereye, amusaba gusa kuzuza ibisabwa n’amategeko.
DJ Ira yavuze ko yatunguwe n’uburyo yahamagawe n’inzego zibishinzwe mu gihe kitarenze amasaha 24 nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu, kugira ngo atangire inzira yo kubuhabwa.
Uyu mukobwa yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2016, afashijwe na mubyara we DJ Bissosso. Yaje i Kigali mu 2015 avuye i Burundi aho yari arangije amashuri yisumbuye.