
Abasore babiri babaga mu bice bitandukanye bagiye gusura ababyeyi babo mu mpera z’umwaka wa 2021 maze bose bararwana umwe yica undi.
Abo basore ni Munyeshyaka Faustin w’imyaka 30 wabaga mu karere ka Huye na Karemera Celestin w’imyaka 27 wabaga mu mujyi wa Kigali aho bari baje gusura ababyeyi muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2021 baherereye mu mudugudu wa Mpanda akagali ka Mpanda mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru Karemera bikarangira yishe mukuru we Munyeshyaka.
Mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira uwa 27 Ukuboza 2021, ubwicanyi bwabereyeho, aba basore ngo bari basangiye inzoga mu kabari. Aho ngaho banyweraga, Munyeshyaka yateye amahane n’undi musore, hanyuma Karemera arabakiza anamusaba ko bataha bakava muri ayo mahane. Bageze mu rugo iwabo ni bwo barwanye kugeza ubwo umwe yishe undi.
Umwe mu baturanyi babo yagize ati: “Ubusanzwe, abasore hagati yabo nta kibazo bagiranaga, usibye ko Munyeshyaka yari asanzwe agira amahane.(..). Yari akunze gushwana na nyina, akamukubita, rimwe na rimwe hakitabazwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.(..). Barwaniye mu nzu habura ubakiza kugeza ubwo umwe yishe undi.”
Muri iryo joro, ubuyobozi bw’umurenge wa Kibeho, Inzego z’umutekano ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, baratabaye hafatwa Karemera Célestin n’abandi bantu batanu kugira ngo bakorweho iperereza. Nyuma yaho, batanu bararekuwe, hasigara Karemera Célestin, ubu ugikurikiranywe n’inzego z’ubutabera akekwaho icyaha cy’ubwicanyi.
Mu nama rusange ubuyobozi bw’umurenge wa Kibeho bufatanije n’inzego z’umutekano bagiranye n’abaturage b’umudugudu wa Mpanda, ni bwo Nyina w’aba basore witwa Mukamusoni Judith, yahagurutse agasobanura mu ruhame uko byagenze.
Mukamusoni yagize ati: “Bageze mu rugo, Munyeshyaka atangira gutera amahane. Mubujije, afata intebe ashaka kuyinkubita mu mutwe. Ni bwo murumuna we yamufashe, amubuza kunkubita, baragundagurana, bikubita ku bikuta by’inzu, birangira umwe yishe undi.”
Mukamusoni avuga ko yatabaje abaturanyi bagatinda gutabara kuko batinyaga kwisuka muri iyo mirwano y’abasore b’ibigango bava inda imwe barwanira mu nzu iwabo. Yabivugaga mu gahinda kenshi atewe n’urupfu rw’umwana we rukurikiranye n’ifungwa ry’undi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Vedaste Habimana, yasabye abaturage b’umudugudu wa Mpanda gukumira ibyaha bitaraba kandi bagatangira amakuru ku gihe. Yagize ati: ”Turasaba abaturage gukumira ibyaha bitaraba batanga amakuru ku kintu cyose bafiteho impungenge cyangwa kigaragara ko cyateza umutekano mucye mu mudugudu.”