
Umuturage wo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare Nyakana w’imyaka 38 yapfuye nyuma yo gushyamirana na bagenzi be babiri bapfuye SM card.
Abari aho bavuga ko abashyamiranye bari kumwe kandi ko nta kindi bapfaga Ndetse bakaba babanje kuganira mu buryo busanzwe.
Mugabo Daniel yagize ati: “Ibi bintu byatubereye amayobera, abantu batangiye ubona nta bibazo bikomeye bafitanye, bigeze aho batangira gushwana ndetse ubona ko batongana aho bapfaga SM card igura amafaranga 500. Nyuma tubona barwana ndetse umwe ahita apfa. Ni urupfu rwatunguye abantu.”
Mwesigye Lonard nawe yagize ati: “Ibi byabaye gusa twagaye abantu bumva bakwikemurira ibibazo kugera havuyemo urupfu. Abantu bapfuye ubusa, n’iyo umwe aharira undi ntabwo sim card ari ikintu gikaze.Gusa Ibi bikwiye guha isomo abantu bakomeza ibintu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, Ukwishatse Ingace, avuga ko abashinjwa kwica mugenzi wabo bafashwe agasaba abaturage kwirinda amakimbirane ahubwo bakajya bageza ibibazo byabo ku buyobozi.
Ati: “Ni byo umuturage witwa Nyakana yapfuye biturutse ku makimbirane yagiranye na bagenzi be bapfa SM card.
Abakekwa kugira uruhare mu rupfu twe bafashwe, bagiye gukurikirana n’inzego zibishinzwe.”
Akomeza agira atI: “Twakurikiranye intandaro y’uru rupfu dusanga ibintu byashoboraga kuganirwaho Ndetse ntibibe byagera ku gukimbirana.
Nk’ubuyobozi dusaba abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza ibibazo nk’ibi nyamara byakwirindwa.”
Abafitanye ibibazo bakwiye kwegera ubuyobozi yaba mu Tugali, mu Midugudu Ndetse ubu dufite n’amasibo ku buryo bafashwa gukemura ibibazo badashatse kubyikemurira kuko akenshi biteza ibyago nk’ibi.
Ni ukuvuga ko mu iperereza ryakozwe ryagaragaje ko abo basore bagiranye amakimbirane bari banyoye inzoga.