
Mu minsi ishize ahantu henshi baranguza inzoga za Bralirwa (Depot) hagiye hagaragara kubura kwa zimwe mu nzoga z’uru ruganda kandi ntibabwirwe impamvu yo kubura kwazo ibi biciro bishya bikaba bizatangirana no kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022.
Muri izo nzoga zavuzweho kubura ni Mutzing, Primus, ndetse n’izindi, gusa batunguwe no kuba uru ruganda rwahise rushira itangazo hanze rigaragaza ko ibiciro bya zimwe mu nzoga zarwo byamaze gutumbagira dore ko nta gihe kinini cyari gishize n’ubundi uru ruganda rwongeje ibiciro kuri Petit Mutzing n’izindi.
Abakunzi bagasembuye bakomeje kugaragaza kwinubira iri zamuka ry’ibiciro bya hato na hato ngo kuko umuguzi wa nyuma ari we ubihomberamo kuko kubona amafaranga muri iyi minsi na byo bigoye.
Bralirwa ivuga ko yurije ibiciro kubera ibiciro n’ibindi bikenerwa byahenze ko nayo yurije ibiciro ku nzoga zirimo: Primus 70cl na 50cl, Mutzing 65cl, 50cl na 33cl, Legend 30cl ndetse na Amstel 33cl.
Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko kuba ibiciro by’inzoga biri gutumbagira ko ntacyo bitwaye abazicuruza ariko abazigura bwa nyuma ko ari bo bazabihomberamo kuko n’amafaranga na yo yabaye make mu baturage.

