
Ngwinondebe Josette umaze kumenyekana mu biganiro kuri YouTube ndetse by’umwihariko akaba ari n’umwe mu babyinnyi bamaze imyaka isaga itanu mu Itorero Inyamibwa, yasubije abamaze iminsi bamushinja gusenya ingo z’abandi.
Abo babimushinja bashingira ku makuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga yo gusenya ingo z’abagabo bamwe bamaze kumenyekana mu myidagaduro mu Rwanda barimo Murungi Sabin na Danny Nanone.
Uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro yahaye KISS FM yari yatumiwemo we n’impanga ye Mpinganzima Joselyne, bahuriye mu cyo bise ‘Jo Twins’ ndetse no mu Itorero Inyamibwa.
Ngwindondebe yabajijwe icyo avuga kuri izi nkuru, mu gusubiza ati “Njye mfite umugabo umwe kandi ndamukunda.”
Yabajijwe uko yakira ibimuvugwaho ndetse niba bitamugiraho ingaruka, undi avuga ko nta cyo byamutwara kuko aba afite inshingano nyinshi, kandi akaba akunze kureba ibimureba kurusha kwita ku byo abantu bamuvugaho.
Ati “Nkurikirana ibyanjye, ndeba ibindeba kuko ndebye ku byabo nakwibagirwa ibyanjye. Mfite abana banjye babiri ngomba kwitaho, urukundo rwanjye [yavugaga umugabo we], mama wanjye n’abavandimwe. Cyane cyane impanga yanjye Mpinganzima iyo abibonye aba afite ubwoba, yabona nkomeye nawe agakomera.”
Ngwinondebe yari amaze iminsi avugwa mu nkuru zitandukanye zatumye bamwe bamwibazaho ndetse, hari n’abavuze ko yatandukanye n’umugabo we kubera ubuhehesi.
Uyu mugore w’imyaka 27 yavuzwe mu nkuru zirimo iz’uko yaryamanaga na Murungi Sabin wa Isimbi Tv, ndetse icyo gihe hasohotse amashusho byavugwaga ko ari ay’uyu mugabo ari kubebera ngo avuye kumureba.
Uretse iyi nkuru haje izindi nyinshi zavugaga ko Murungi Sabin yaje no kuvunika ubwo yasimbukaga igipangu, yirinda gufatwa ngo abe yahabwa inkwenene.
Icyo gihe Murungi ntabwo yigeze agira icyo abivugaho, gusa nyuma yo gucogora kw’izi nkuru yumvikanye avuga ko kuva yatangiza umuyoboro we wa YouTube wa Isimbi Tv yagabweho ibitero byinshi, ashimira umugore we Gasagire Raissa ngo utarahwemaga kumuba hafi.
Ntabwo ari inkuru ya Murungi Sabin yavuzwemo Ngwinondebe gusa kuko mu minsi yashize, yanavuzwe mu nkuru za Danny Nanone. Uyu mugore aha na ho yashinjwaga kureshya uyu mugabo ku buryo yageze aho yibagirwa inshingano yari afite zo guha indezo Busandi Moreen wabyaranye na we.
Danny Nanone yumvikanye ahakana iby’uwo mubano, yemera ko azi uyu mugore ari by’ubucuti bisanzwe.