
Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal yageze muri ½ cya UEFA Champions League isezereye Real Madrid ku giteranyo cy’Ibitego 5-1.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League, Arsenal yatsindiye Real Madrid mu rugo ibitego 2-1, bisanga 3-0 yayitsindiye mu Bwongereza mu mukino ubanza.
Ubutumwa yanyujije kuri X bwagiraga buti “Mikel Arteta n’ikipe yose ya Arsenal baduteye ishema twebwe abafana n’abafatanyabikorwa. Mukwiye buri kimwe. Ni uko ni uko.”
Arsenal yageze muri ½ cya UEFA Champions League yaherukagamo mu 2009. Kuri ubu, izahura na Paris Saint-Germain mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 29 Mata 2025.
Uko umukino wagenze
Ni umukino watangiranye imbaraga amakipe yombi asatirana. Bidatinze ku munota wa 13 Raúl Asencio yakiniye nabi Mikel Merino mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yifashishije VAR atanga penaliti.
Yafashwe na Bukayo Saka ariko ayiteye Thibaut Courtois ayikuramo umupira awushyira muri koruneri itagize icyo ibyara.
Ku munota wa 22, Real Madrid yashoboraga guhabwa penaliti ku mupira wahinduwe imbere y’izamu, Declan Rice agakinira nabi Kylian Mbappé.
Umusifuzi yamaze iminota itanu atarafata icyemezo kuko yabanje kumva bagenzi be bo kuri VAR ariko birangira agiye kwirebera bityo yanzura ko nta kosa ryabayeho ndetse n’ikarita y’umuhondo yari yahaye Rice ayikuraho.
Mu minota 35, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati kuko atageraga imbere y’izamu cyane nk’uko yatangiye.
Igice cya mbere cyongeweho iminota irindwi ariko kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye gituje bitandukanye n’icya mbere. Ku munota wa 64, umunyezamu David Raya yateye umupira muremure, Arsenal izamuka neza, Merino acomekera Saka umupira mwiza atsinda igitego cya mbere arobye Courtois.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, Vinicius Junior yishyuye igitego ku mupira watakajwe na myugariro William Saliba, aho yahawe umupira na Raya yisanga uyu Munya-Brésil yamugezeho ndetse arawumutwara atsinda igitego.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Gabriel Martinelli yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri isoza umukino yatsinze i itego 2-1 ndetse isezerera Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 5-1 mu mikino yombi.
The Gunners yongeye kugera muri ½ cya UEFA Champions League yaherukagamo mu 2009, aho izahura na Paris Saint-Germain yasezereye Aston Villa.
Undi mukino wabaye, Inter de Milan yanganyije na FC Bayern Munich ibitego 2-2, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino ibiri. Iyi kipe yo mu Butaliyani izahura na FC Barcelona yasezereye Dortmund.
Imikino ya ½ iteganyijwe tariki ya 29 Mata 2025, mu gihe iyo kwishyura ari ku ya 6 Gicurasi 2025.
M.Arteta & All Arsenal Team done us/fans & partners proud. You deserve everything….Congrats.
— Paul Kagame (@PaulKagame) April 16, 2025