
Okello Henry Oryem,Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, avuga ko ibiri mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’ u Rwanda (RDF) zihakana ko hari aho zihuriye n’ibitero bya M23 muri Rutshuru, nta gaciro bifite.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2021, Okello Oryem yavuze ko Ibyavuzwe n’ u Rwanda ari umwanda ko ntagaciro bifite.
Ati ” Biriya ni umwanda, muragira ngo mbabwire ngo iki? ni umwanda.”
Muri iri tangazo RDF yashyize ahagaragara kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, yagize iti: “Igisirikare cy’u Rwanda ntigira uruhare kandi ntishyigikira ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wahoze ari M23.”
Uyu mutwe wagabye igitero muri Rutshuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Ugushyingo, amakuru amwe akavuga ko waturutse muri Uganda, andi akavuga ko waturutse mu Rwanda unyuze muri Pariki ya Virunga.
RDF ivuga ko uyu mutwe utigeze uhungira mu Rwanda ubwo abarwanyi bayo barambikaga intwaro mu 2013. Iti: “Ariko uba muri Uganda, ahaturutse iki gitero, aho uyu mutwe witwaje intwaro wahungiye.”
Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ibivugwa mu bitangazamakuru n’abayobozi ko uyu mutwe wagabye igitero uturutse muri iki gihugu cyangwa se wahungiye muri iki gihugu ari icengezamatwara (propaganda) rigamije kudobya umubano w’u Rwanda na RDC.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko kuba hari ukwitana bamwana ku hantu abo muri M23 baturutse bagafata imisozi ya Tshanzu na Runyoni, imirwano igakomera kugeza ubwo abagera ku bihumbi 11 bahungira muri Uganda, bishobora guteza umwuka mubi hagati ya Kinshasa, Kampala na Kigali.