
Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hagiye hagaragara amafoto y’umwana w’imyaka itanu byavugwaga ko yapfuye aguye mu kigega cya litiro 200 ariko benshi bagahamya ko atari byo kuko icyo kigega aragisumba, benshi rero bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rw’uyu mwana.
Urupfu rwa Akeza rwamenyekanye tariki ya 14 Mutarama 2022 ubwo yasangwaga muri iki kigega mu rugo rwa se Florian Rutiyomba, ruherereye mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Gasabo.
Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi mu ka se wa Akeza witwa Mukanzabarushimana Marie Chantal hamwe n’umukozi wo mu rugo we, Nirere Dative bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.
Umurambo wa Akeza wari warajyanwe muri Laboratwari y’igihugu ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma, wahavanwe, abo mu muryango w’uyu mwana bajya kuwushyingura kuri uyu wa 18 Mutarama 2022.
Kuri uyu munsi w’ishyingura, mu masaa yine y’ijoro ni bwo Meddy yanditse kuri Twitter agaragaza ko yashenguwe n’inkuuru y’urupfu rw’uyu mwana. Yashyizeho agafoto ka Akeza, maze yongeraho ubutumwa bugira buti: “Mbega inkuru ishengura umutima.”
Abo mu muryango bavuga ko Akeza yakundaga kuririmba, ndetse ngo yifuzaga kuzaba umuhanzi. Uyu mwana yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy.