
Biragoye kubona inzoka ngo wumve ukomeje kumera uko wari umeze ahubwo iyo ukiyibona nta kinti ukora uretse guhita wiruka cyangwa ugashaka igikoresho cyo kwirwanaho maze ukayica ariko ubu butwari bwo kuyihagarara imbere bugira bake.
Ibi nibyo byabaye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu kabari gaherereye i Nyamirambo aho inzoka ifite metero irenga yinjiranye abakunzi ba manyinya biyicariye mu kabari ariko bose bakaba barahise bashwekura hasigara mbarwa.
Ibi byabaye ahagana saa Mbili z’ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Mutarama 2022, ni bwo iyi nzoka yinjiye muri aka kabari gateganye na Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo abari bakarimo bose bakiza amagara yabo.
Ntabwo hamenyekanye uburyo iyi nzoka yaba yageze muri aka kabari kuko kari ku muhanda neza kandi nta bihuru bihegereye ku buryo ari ho yaba yanyuze ikinjiramo. Umukobwa umwe wari muri aka kabari yavuze ko atari ku nshuro ya mbere abonye inzoka ibinjirana.
Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere nari mbonye inzoka pe. Mbere narayibonye ndikanga ndiruka abandi baje barayibura nanjye nyoberwa aho iciye.”
Habakurama Emmanuel wari hafi y’aka kabari ari kumwe n’umukunzi we yavuze ko yagize ngo batererejwe iyi nzoka.
Yakomeje ati “Twe twagize ngo bayiduterereje turiruka dukizwa n’amaguru.”
Iyi nzoka nyuma y’uko igaragaye abantu benshi bagakizwa n’amaguru, bamwe mu basore bari aho hafi bahise bayica itari yagira uwo irya.