
Tuyishime Daniel wari ufite imyaka 17 wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubwubatsi mu kigo cya Nyamirama TSS, yajyanywe kwa muganga ahita yitaba Imana.
Uyu munyeshuri yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025.
Umuyobozi wa Nyamirama TSS, Kayitare Pierre Celestin, yabwiye Igihe ko uyu mwana ejo yari yakoze ibizamini n’abandi nta kibazo na kimwe yari afite ku buryo nabo batunguwe n’urupfu rwe.
Yagize ati “Umwana ejo yakoze ikizamini cya mu gitondo n’icya nimugoroba aragikora, asubiranamo amasomo n’abandi, ajya kurya, ajya kuryama n’abandi. Byageze mu rukerera ahagana saa Cyenda kuko ari nabwo bampamagaye, umwana abwira mugenzi we ko yumva ari guhumeka nabi, mpita mbwira umushoferi araza we n’ushinzwe imibereho y’abanyeshuri b’abahungu, n’umunyeshuri umwe bamujyana kwa muganga.’’
Yakomeje agira ati “Bageze kwa muganga bamupimye basanga yapfuye, gusa kuva mu kigo niwe wijyanye mu modoka nta muntu wamutwaye.’’
Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’aho umwana bamupimye bagasanga yitabye Imana, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo umubiri we ukorerwe isuzuma.