
Abaturage bo mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera ntibumva ukuntu umuntu agira ibyago byo gupfusha umuntu ngo nyuma yaho anacibwe amafaranga y’umurengera kugira ngo ashyingurwe mu irimbi nkuko inkuru dukesha igihe ibitangaza.
Ubusanzwe muri uyu murenge umuturage wagiraga ibyago byo kubura umuntu yatangaga amafaranga igihumbi cy’imva ngo ariko si ko bimeze ubu kuko umuturage wagize ibyago byo kubura umuntu acibwa amafaranga agera ku bihumbi mirongo ine (40.000rwf) ayaciwe na koperative.
John Habineza avuga ko aya mafaranga nubwo bayacibwa nta muyobozi yaba uw’akagari cyangwa uw’umurenge urabakoresha inama ngo abatangarize ko amafaranga y’irimbi yiyongereye.
Agira ati “Amafaranga ibihumbi 40 ni menshi ntabwo abaturage twayabona ahubwo abantu barongera basubire ku muco wo gushyingura mu ngo nk’uko byahoze kera”.
Habimana Egide avuga ko kubura umuntu ugacibwa amafaranga menshi ngo ashyingurwe ari akababaro kaba kiyongereye ku kandi, agasaba ko amafaranga y’irimbi akwiye kugabanywa.
Ati “Twagiye gushyingura umuntu mu Ryabicini baduca ibihumbi 40, twumva ni menshi ntitwayabona, tugiye muri Kaburanjwiri baduca bitanu. Rwose ni akababaro kaba kiyongereye mu kandi kubura umuntu ugatanga n’amafaranga. Bajye bihangana amafaranga yo gushyingura akwiye kuba 1000 Frw cyangwa 2000 Frw.”
Kaneza Espérance yavuze ko n’amafaranga 1000 hari abayaburaga bakitabaza abaje kubafata mu mugongo kugira ngo babone ikibanza cyo gushyinguramo.
Ati “Ibihumbi 40 se twabikurahe? Batubabarire barebe ko rubanda rugufi nta kintu dukuraho ayo mafaranga.”
Umuyobozi wa Koperative Dutabare Rubengera, Munyambaraga Cyrille, yemera ko amafaranga bari guca abaturage atandukanye n’ayo inama njyanama yemeje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, avuga ibyo iyi koperative iri gukora bitemewe.
Ati “Ntabwo byemewe ndi kubikurikirana kugira ngo niyame abantu bari kubikora kuko inama njyanama ntabwo iraterana ngo yemeze ibyo biciro”.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Rubengera, Bahati Thierry, yavuze ko bari gutegura inama njyanama iziga kuri iki kibazo. Ati “Ntabwo twakwemera ko umuturage wacu abura uburyo ashyingura uwe.”
Gushyingura mu marimbi, ni gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kunoza imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.