
Kuva ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe 2025, amafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yerekana Inkindi Aisha yambitswe impeta na Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma.
Ni amafoto yatunguranye cyane ko inkuru y’urukundo rwabo yari nshya mu matwi ya benshi.
Mu gushaka kumenya ukuri, IGIHE yabonye amakuru ahamya ko ari amafoto yafashwe mu kwamamaza indirimbo nshya ya Muchoma izaba igaragaramo Inkindi. Byitezwe ko izajya hanze mu minsi ya vuba.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko icyabaye ari ugushaka gushyushya abantu mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, ko nta rukundo ruri hagati ya Inkindi na Muchoma.
Inkindi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bagezweho mu Rwanda. Akunze kugaragara muri nyinshi muri filime zitambuka kuri Youtube zirimo ‘Aisha Comedy’ ye bwite.
Aherutse kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yari yakoresheje avuga ko abasore batari mu Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rwanda Ngabo z’u Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) ari imburamumaro. Yabagereranyije n’ibimonyo n’amagweja.
Iyi mvugo ntiyishimiwe n’abasore biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma aza kuyisabira imbabazi mu ruhame.