
Mu masaha ya saa yine z’ijoro mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukiri mu Murenge wa Huye, umwana w’umuhungu w’imyaka 17 yatewe ibyuma mu nda ubwo yari ari mu kabari k’umuturage bivugwa acuruza inzoga zitemewe z’inkorano zitwa ”ibikwangari”
Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Mutarama, nibwo Hakizimana Valens yatewe icyuma mu nda nyuma y’uko mu kabari k’uwitwa John habayemo ukutumvikana maze bakarwana ari nabwo bamuteye ibyuma byaje kumuviramo urupfu.
Ubwo uyu mwana yamaraga guterwa icyuma mu nda inshuro zigera kuri eshatu, bigakekwako yagitewe n’uwitwa Kayijeni, Nyiri kabari yabonye bikomeye amwuhagira amaraso yarimo avirirana maze amujyana kure y’akabari ke, ariko biba iby’ubusa kuko yaje gushiramo umwuka amaze kugezwa ku Kigo Nderabuzima cya Huye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yahamirije UMUSEKE ko uyu mwana yashizemo umwuka ariko inzego z’umutekano zirimo zibikurikirana ngo zimenye icyateye urupfu rwe.
Ati “Twabimenye bitinze ariko icyo nakubwira nuko uwo mwana yitabye Imana umurambo we ukaba wajyanywe kwa muganga ku bitaro bya Kaminuza CHUB, iperereza riracyakorwa n’inzego z’umutekano kuko RIB yahageze andi makuru twamenya twabamenyesha.”
Bivuye mu byavuzwe n’abatuye aho iri sanganya ryabereye, nuko muri uyu mudugudu hahora urugomo ruturuka ku nzoga z’inkorano zitemewe zizwi nk’igikwangari zengerwa muri uyu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukiri mu Murenge wa Huye.
Bamwe mu baturage bageze bwa mbere aho ibi byabereye, bahamya ko uyu mwana yazize izi nzoga z’ibikwangari zengwa na John kuko ngo arara acuruza kandi amasaha yo gufunga ibikorwa byose ari saa tatu z’ijoro, bagahamya ko ibi bikorwa bitemewe akora inzego z’ibanze zibizi ariko ntihagire igikorwa.
Umuturage uzwi ku izina rya Mama Jesca usanzwe ufite akabiri aho ibi byabereye avuga ko yumvise umuntu atakira imbere y’umuryango we yasohoka agasanga arimo avirirana bikomeye ariko ngo mu kuka gake yari afite yamubwiye ko atewe icyuma na Kayijeni maze John akagerageza kumwuhagira amaraso yarimo ava.
Gusa nk’uko aba baturage babivuze ngo iyo uyu mwana atabarirwa mu gihe ntaba yahasize ubuzima kuko yishwe no kuva amaraso menshi no kutagerezwa kwa muganga igihe.
Uwitwa John bivugwa ko nyakwigendera Hakizimana Valens ariho yaterewe ibyuma yahise atoroka, naho Kayijeni ushyirwa mu majwi ko ariwe wamuteye ibyuma akaba yatawe muri yombi na Polisi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, avuga ko nubwo atahamya ko urupfu rw’uyu mwana rufite aho ruhuriye n’iyengwa ry’inzoga zitemewe, ashimangira ko batazihanganira ikorwa ry’izi nzoga kuko badahwema kuzirwanya.