
Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru mu murenge wa Gatsata mu karere ka Nyarugenge habonetse umurambo w’umugabo wateraguwe ibyuma n’amabandi atari yamenyekana.
Uyu mugabo ngo yateraguwe ibyuma ubwo yari avuye gusarura imboga ze agiye kuziranguza i Nyabugogo ahagana saa cyenda z’urukerera ari bwo yaje guhura n’amabandi agerageza kurwana nayo ariko amurusha ingufu amuteragura ibyuma mushiki we bari kumwe ariruka ajya gutabaza baje basanga umugabo yashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, Ndanga Patrice, yahamirije IGIHE iby’ayo makuru, avuga ko uwo murambo wabonetse mu rukerera.
Ati “Yari kumwe na mushiki we bahura n’amabandi ashaka kumwambura, arwana nayo amutera ibyuma. Mushiki we yirutse ajya gutabaza hirya abandi baje basanga yapfuye.”
Uyu mugabo wishwe bivugwa ko yari ai uwo mu murenge wa Jali n’ubundi wo muri aka karere ka Nyarugenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gatsata yavuze ko mu murenge ayoboye hadasanzwe harangwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’ibyo, ahubwo aboneraho kubyamagana. Yasabye abaturage kandi kudakuka umutima, abibutsa ko bakwiye gukora ingendo mu masaha akwiye hirindwa ibibazo nk’ibyo.
Inzego z’umutekano ziracyakora iperereza hashakishwa ababa bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.