
Mu buzima busanzwe bwa muntu umuntu aba agomba kugira abantu basabana bakabana nk’inshuti ndetse umuntu akaba yanahitamo uwo bazabana iteka nk’umugore n’umugabo, gusa igihe aba bombi bakiri kubitegura hari igihe biyemeje gukora imibonano mpuzabitsina batari baruhinga.
Hari n’abandi kandi usanga baba bishakira uwo kwishimana gusa ubundi akagenda, kuko hari abakobwa baba bazwiho ko baryamana n’abahungu ariko badafite gahunda yo kubana na bo mbese ugasanga yibereyeho gutyo. Umukobwa ashobora kukwemerera ko muryamana ariko nyuma ukazagerageza ko mwongera akakwangira bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye byoseonline.rw tugiye kukubwira:
1. Kurangiza vuba: Hari Abagabo/Abasore barangiza mu masegonda atageze no kuri 50, mu by’ukuri umugore uba umusize ahantu hakomeye ha handi na we aba yumva atangiye kwinjira mu gikorwa neza akabona urarangije, arakurakarira cyane ndetse akaba yanagusuzugura ikindi gihe akaba atazongera kuguha kuko aba azi ko ari ukumutera uburibwe gusa.
2. Kutamutegura: Gutegura umugore mbere y’imibonano bimufasha kumva yinjiye mu gikorwa neza yiteguye, ku buryo atabasha kubabara iyo igitsina cy’umugabo cyinjira kandi iyo anateguwe yumva urukundo rwiyongereye, akumva mu mubiri hari utuntu turimo kumwirukamo, ububobere n’ubukiyongera, rero iyo upfuye guhita ushaka kubikora utamuteguye biramubabaza kandi ntabwo yazongera kukwemerera.
3. Kutamugeza ku ndunduro y’ibyishimo: Iyi ngingo ijya gusa n’iya mbere, gusa aha ho ushobora kurongora iminota myinshi ariko n’ubundi bikarangira wowe urangije, mu gihe we ataragera ku ndunduro y’ibyishimo. Ni ngombwa rero ko mwese mufashanya mukarangiza igihe bitabaye ashobora kutazongera kukwemerera ko muryamana.
4. Gusa nk’aho akwiyoboreye: Hari igihe umugabo aba atazi iyo biva n’iyo bigana, umugore akaba ariwe ufata inshingano zo kumuyobora, icyo gihe ahera ko agusuzugura, akagufata nk’akajiji kuko uba unamurushya.
5. Kudaha agaciro ibyo murimo: Nko kuba muri mu gikorwa ugatangira ukazana udukuru tutajyanye n’ibyo murimo, telefoni yasona, ukajya kuyitaba,… mbese agufata nk’urimo kumukiniraho, agahera aho agusuzugura.
6. Kumugereranya n’abandi: Ibi byo biranasenya pe, nta mugore ugereranywa n’abandi, umugore ni uwo, uko umusanze ni uko, numugereranya n’abandi muzahita mwangana anahite amenya ko usanzwe uri umusambanyi bityo ntazongere ku kwiteza.
7. Kuruha mbere ye: Niba umukobwa afite ubushake bwinshi nk’umusore nawe uba ugomba gushabuka, akakujyana muri pozosiyo mu kandi kanya akakujyana mu yindi, iyo umugaragarije ko urushye umutima wenda kukuvamo, uretse kuguseka nta kindi agukorera, icyo gihe aragusuzugura akagufata nk’utabashije akazi.
8. Gushaka kumukoreraho ibyo wakopeye ahandi: Ibyo tubona muri filimi biba birimo n’ibikabyo, ubwo rero nawe iyo ushatse kubimukoreraho, rimwe na rimwe ushobora kumubabaza cyane, ikindi bikaba byakunanira,… wowe kora ibyo uzi kandi witonde, munafatanya.
9. Kutisiramuza: Umugabo udasiramuye rwose muri iki gihe afatwa nk’umuntu utaramenya aho isi igeze, benshi bakoresha imvugo y’uko uri ‘umuturage’; ko ifite igifirimbi,… rwose ukivanamo igitsina umugore ahita agusuzugura.
10. Kutamushimira: Niba musoje igikorwa kabone niyo waba utanezerewe uko ubyifuza, ibuka kumubwira ndagukunda, urakoze Cherie,… kuko niba usoje ugahita uhaguruka ukigendera mu bindi, asigara ababaye.
11. Kuba yaracitse kuri iyo ngeso yo gusambana: Mu gihe ukoze imibona mpuzabitsina n’umukobwa cyangwa se umugore utari uwawe ashobora kutazongera kukwemerera kubera ko wenda yaje gutekereza nyuma abona iyo ngeso atari nziza bityo akaba atakongera kukwemerera.