
Mu gihe inkuru ivuga ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yaba yarateye inda DJ Clush ikomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, impaka ni zose mu baturage ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro n’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Iyi nkuru yamenyekanye bwa mbere ku rubuga ku mbuga nka X (Twitter), Instagram na TikTok, aho bivugwa ko aba bombi barimo gutegura ibirori byo kwishimira umwana bivugwa ko bateganya kwibaruka vuba aha, ibyo bise “Baby Shower.”
Mu kiganiro yatanze kuri channel ye ya YouTube, DJ Clush yahakanye yivuye inyuma ko atwite inda ya Byiringiro Lague, ndetse avuga ko ayo makuru ari ibihuha bidafite ishingiro.
Yagize ati: “Sinamwihakana, Byiringiro ni inshuti yanjye! Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo, nta nda mfite, baramubeshyera. Ahubwo uriya mubyeyi w’abana babiri ndamukomeje pe.”
Yakomeje avuga ko atari we watangije ayo makuru, ndetse ko iyo biba ari ukuri, atari bwo buryo yakoresha bwo kwigaragaza mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “N’iyo naba narifuzaga kuvugwa, sinakoresha izina ry’umuntu ufite umugore n’abana babiri. Si njye wabivuze bwa mbere […] nabibonye Kasuku yabyanditse ubanza ari kuri status cyangwa Instagram.”
Byiringiro Lague, usanzwe ari rutahizamu w’Amavubi ndetse na Police FC asanzwe afite umugore n’abana babiri ndetse bikaba bivugwa ko yabasize muri Suwede nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF, ikipe yakiniraga muri icyo gihugu.
Nubwo iyi nkuru ikomeje kuzenguruka no gutera impagarara, kugeza ubu Byiringiro Lague ubwe ntiyigeze atangaza ku mugaragaro icyo atekereza cyangwa asubiza kuri ibyo birego. Ibi bikomeje kongera urujijo ndetse no kwibazwaho cyane n’abakurikiranira hafi ibya siporo n’imyidagaduro.