
Ahantu henshi ku isi usanga ikitwa inyama cyangwa se akaboga nkuko abanyarwanda bakita ari ifunguro ryihagazeho yewe riribwa n’uwifite. Abantu benshi usanga bakora uko bashoboye ngo barye inyama ndetse n’umuntu utazirya usanga ari kubaririza umuti watuma arya ku nyama.
Uku gukunda inyama rero ntabwo kwahiriye abaturage bo mu gihugu cya Tanzaniya bo mu birwa bya Zanzibar aho bari bamenyereye kurya inyama z’utunyamasyo ariko nyuma ziza kubagarika.
Abaturage bagera kuri barindwi batuye mu gace ka Pemba muri Zanzibar bariye ku nyama z’akanyamasyo zirabahitana nyuma yaho abayobozi bo muri ako gace bari bamaze iminsi babihanangirije bababuza kurya izo nyama z’akanyamasyo nubwo muri ako gace zari zimaze kwandika izina ko ziryoha cyane.
Abagera kuri 7 barimo umwana w’imyaka itatu y’amavuko bo ku kirwa cya Pemba ni bo bapfuye, abandi batatu bajyanywe mu bitaro. Amakuru avuga ko bariya bantu bapfuye mu bihe bitandukanye kuko batanu bapfuye ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru gishize
Inyama z’akanyamasyo zirakunzwe cyane muri Zanzibar n’ahandi benshi muri Africa cyane ahegereye inyanja, gusa Leta ya Zanzibar imaze iminsi iburiye abaturage gusubiza amerwe mu isaho bakazibukira kariya kaboga bitewe n’uburozi buhumanya ibiryo bwitwa “chelonitoxism” bushobora no kwica umuntu.
Abantu bagera kuri 38 bari bajyanywe mu bitaro ariko benshi muri bo barasezerewe basubira mu miryango yabo. Perezida wa Zanzibar, Dr. Hussein Ali Mwinyi abinyujije kuri Twitter yihanganishije imiryango yabuze ababo kubera kurya izi nyamaswa.
Yagize ati “Nihanganishije imiryango y’ababuze ababo kubera kurya izi nyamaswa zo mu Nyanja zifitemo uburozi, ndasaba imiryango gukomera muri iki gihe kitoroshye cy’agahinda.”
Abahanga bagaragaza ko uburozi buba mu nyama z’utunyamasyo hataramenyekana inkomoko yazo, ariko hagatekwa urubobi n’ibindi bimera byo mu mazi utunyamasyo turisha kuba biba byifitemo ubwo burozi.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa kandi byatangaje ko muri Werurwe mu gihugu cya Madagascar abantu bagera kuri 19 nabo bapfuye bariye inyama z’akanyamasyo, ibintu kandi byavuzwe no mu bihugu nka Indonesiya, Micronesia ndetse no mu bindi birwa bitandukanye byo mu nyanja y’Ubuhinde.