
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 20 Mutarama 2022 ni bwo hatangiye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryo gushaka umukobwa uzahiga abandi mu bwiza aho iki gikorwa cyahereye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze.
Ku cyumweru bakomereje mu ntara y’i Burengerazuba mu karere ka Rubavu aho mu bakobwa 34 bari bitabiriye abahawe Pass ari abakobwa icyenda ari nabo bahawe Pass mu ntara y’amajyaruguru, gusa kuri iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwira amafoto y’umukobwa witabiriye iri rushanwa mu karere ka Rubavu aho benshi batangiye kumuha ikamba rya Miss bavuga ko ari we uhiga abandi bose.
Uyu mukobwa wavugishije benshi kubera ubwiza bwe yitwa Nshuti Muheto Divine wahawe PASS akaba afite imyaka 18 y’amavuko aho abari bagize akanama nkemurampaka na bo batangariye ubwiza bwe barimo Miss Umutesi Jolly aho yamubwiye ko ari mwiza ndetse anamubaza niba na we abizi ariko uyu mukobwa yamusubije ko ntabyo yari azi.
Ubwo amafoto y’uyu mukobwa yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kugaragaza ko ari mwiza ndetse bamwifuriza kuzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.















