
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryemeje ko mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025 hazifashishwa camera zifata amashusho y’ibyo abasifuzi bari kubona cyangwa ibyo bavugana n’abakinnyi.
FIFA yamaze gushyira hanze abasifuzi bazagira uruhare mu mikino yose izahatanirwamo Igikombe cy’Isi kizaba kiri gukinwa ku nshuro ya mbere kirimo amakipe 32.
Aba barimo abasifuzi 35 bazaba bari mu kibuga hagati, abungiriza 58 ndetse n’abazaba basuzuma amashusho bagera kuri 24.
Aba batangarijwe rimwe n’amategeko mashya arimo kwambara camera mu kibuga. Izi zibafasha kugenzura neza imyitwarire y’abakinnyi mbere yo gufata imyanzuro, ndetse aya mashusho akazajya yerekwa n’abafana igihe biri ngombwa.
Umuyobozi wa Komite y’Imisifurire muri FIFA, Pierluigi Collina, avuga ko amashusho azajya afasha abantu kumva neza impamvu y’umwanzuro umusifuzi yafashe.
Ati “Turatekereza ko dukwiriye guha amahirwe abadukurikira yo kumenya neza ibyo natwe turi kubona. Ibi ntibyari bisanzweho. Kandi mu gihe hafatwa ibyemezo tuzajya tumenya ibyo umusifuzi yabonye n’ibyo atabonye.”
Irindi tegeko rizakurikizwa muri iri rushanwa ni iryo gutera koruneri igihe umunyezamu yatindanye umupira mu ntoki amasegonda arenze umunani.
Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva tariki ya 14 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2025.