
Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara ubwo yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN yavuze ko abashinjacyaha badashaka ko azana ihogoza rye riri muri Afurika y’Epfo kugira ngo bashyingiranwe kandi bari barabimusezeranyije mu kitwa “Plea Bargaining”.
Plea Bargaining ni iki?
Plea bargaining ni uburyo ubushinjacyaha bukoresha aho busaba umuntu ukurikiranweho icyaha runaka kwemera icyaha ndetse akemera no kubafasha mu makuru yose bashaka ariko bakamusezeranya kuzamwitura aho usanga bamusezeranya kuzamusabira igifungo gito gishoboka.
Ubu buryo rero ni bwo bwakoreshejwe kuri Nsabimana Calixte aho yavuze ko bamusezeranyije kuzamusabira igifungo gito kugira ngo azafungurwe asubizwe mu buzima busanzwe ariko nyuma ngo agatungurwa no gukatirwa imyaka 20.
Uko byagenze mu rukiko
Sankara yavuze ko ubushinjacyaha budashaka ko azana ihogoza rye riri muri Afurika y’Epfo ngo bibanire, ibi yabivugiye mu bujurire bwo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, asaba ko igihano cy’imyaka 20 y’igifungo yakatiwe n’Urukiko Rukuru cyagabanywa kugeza ku cyo hasi gishoboka, hashingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha.
Nsabimana abisaba ashingira ku kuba yaremeye ibyaha aregwa, akanabisabira imbabazi no kuba yarafashije ubushinjacyaha mu iperereza ku byaha byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN nyuma y’aho bwari bumaze kumusezeranya ko buzamusabira igihano gito gishoboka.
Yagize ati: “Hari ku wa Gatanu, ku itariki 17 z’ukwezi kwa 5, 2019. Nari ndi kumwe n’umunyamategeko wanjye, Me Moïse Nkundabarashi wanyunganiraga icyo gihe, ubushinjacyaha bwa Repubulika buhagarariwe n’Umushinjacyaha Mukuru wariho icyo gihe, Mutangana Jean Bosco, ari kumwe na Procureur Ruberwa Bonaventure uri hano mu rukiko.
Procureur Général wa Repubulika, mbere yo kugira ngo nkore interrogatoire iyo ari yo yose, anshyira imbere proposition y’ubushinjacyaha. Icyo gihe ibitero bya FLN, bya MRCD byari biri aho, bikirimbanyije, ari ibibazo bikomeye.”
Sankara yakomereje ku cyo avuga yumvikanye n’ubushinjacyaha, ati: “Icyo twumvikanye rero n’Ubushinjacyaha, Procureur Général yarambwiye ati, [na Procureur Ruberwa bari kumwe] ‘Sankara uracyari muto, uri n’imfubyi, MRCD na FLN baraturembeje, dufashe, natwe tuzagufasha, tugusabire igihano gito cyane, gito gishoboka kugira ngo nawe usubire mu buzima busanzwe, wubake urugo, ushake umugore, ukore ubuzima bwawe. Ariko natwe dufashe turengere inyungu z’igihugu, z’umutekano w’igihugu n’inyungu z’ubutabera.”
Ngo Ubushinjacyaha bwamubwiye ko naramuka atabufashije, ibyaha akurikiranweho bifite uburemere, ku buryo byamufungisha n’igifungo cya burundu. Sankara yavuze ko yumvise ko ubutabera bw’u Rwanda bushyira mu gaciro, amenyesha ubushinjacyaha ko ibyo bumusaba yiteguye kubikora byose, anabaza Me Nkundabarashi niba koko ibyo bumwizeza buzabikora, agasubira mu buzima busanzwe, na we arabyemeza.
Sankara yakomeje avuga ko abashinjacyaha bari bafite impungenge ko nagera mu rukiko azabahinduka, ariko yabasezeranyije ko isezerano yabahaye azarikomeza mu gihe yiteze gusubira mu buzima busanzwe, ariko na we yabafashije kugera ku munota wa nyuma.
Ngo ariko ku bw’ibyago (malheuresement), abashinjacyaha bamusezeranyije kumufasha gusubira mu buzima busanzwe, ni bo bamusabira kongererwa igihano. Ati: “Malheuresement umushinjacyaha twagiranye amasezerano ari kumwe na Procureur Général uyu munsi ni we wagakwiye kuba ahagaze mu rukiko adefanda inyungu zanjye, yubahiriza ibyo twumvikanye.
Arimo aransabira imyaka 25 ngo nzave muri gereza ntarongoye kandi ari we wanyizezaga ko azampa igihano gito kugira ngo nzane fiancée wanjye, ihogoza ryanjye nari nsize hanze. Ibyo ntabwo ari byo.”
Ubushinjacyaha bwemera ko bwasabiye Sankara koroherezwa igihano, buvuga ko Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20 rwakigabanyije cyane.
Buvuga ko yakabaye yarakatiwe igifungo cya burundu ariko kubera ko yemera ibyaha, akabisabira imbabazi ndetse akaba yaranabufashije mu iperereza, akwiye gukatirwa igifungo cy’imyaka 25, hashingiye ku ngingo ya 60 y’itegako riteganya ibyaha n’ibihano.