
Mu gihe hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube hagaragara amashusho ya bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe bakoreshwa ibiganiro na bamwe mu banyamakuru bakorera kuri murandasi hano mu Rwanda, Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryatangaje ko ryamaganye abantu bakoresha ku mbuga nkoranyambaga abantu bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe bagamije indonke.
Iri huriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda rivuga ko hakomeje kugaragara ibikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu, bikorwa n’abashaka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga (Views) ibi bikaba bifatwa nko gukoresha abantu bafite ubumuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nk’umuryango nyarwanda ufite mu nshingano gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga, NUDOR yasabye ihagarikwa ry’ibikorwa byose bitesha agaciro abantu bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose cyane cyane abafite ubumuga bwo mu mutwe.
Mutesi Rose, uhagarariye umuryango w’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR-UBUMUNTU), avuga ko bamaze iminsi babona ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe aho babanza guhabwa ibisindisha maze bagakoreshwa ibiganiro.
Ati “Nyuma yo kugirana ibiganiro bitandukanye uzarenga kuri ibi tuzamushyira mu bijyanye n’amategeko, umuntu ni nkundi nta vangura rikwiriye kubaho.”
Mutesi akomeza avuga ko kabone n’ubwo umuryango w’ufite ubumuga bwo mu mutwe wahabwa utuntu ducye “abakoresha biriya biganiro baba bica nkana uburenganzira bwe.” Ati” Nk’uko Leta itubwira ngo nta wukwiriye gusigazwa inyuma, mu burenganzira bwawe mu burenganzira bwanjye mu burenganzira bw’undi nta hohotera rikwiriye kubamo, rero tuvuga ngo tuve inyuma turwanye iki gikorwa.”
Yakomeje agira ati “Ukwiriye kureba ikimvana hamwe kinjyana ahandi aho kunkoresha mu ndonke zawe bwite, dore ko views zisigaye zaragakoze, ntabwo tubyishimiye.”
Marthe Sumuteto, Umuyobozi wa Collectif Tubakunde, avugako bababajwe n’inkuru zagiye zitambuka ku mbuga nkoranyambaga aho hakoreshwaga abantu bakuru ndetse n’abana ariko bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ariyo mpamvu bahagurukiye gukumira ibi bikorwa bikiri mu maguru mashya kandi bagendeye kucyo amategeko y’u Rwanda agenderaho.
Sumuteto agaragaza ko hadutse imigirire mibi ikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe bagaragazwa ko bakorewe iminsi mikuru, ko bambaye neza bitwaje ngo ni ubuvugizi.
Ati “Dushatse gukumira mu maguru mashya kandi twifuje ko abantu bafite ijwi rigera kure kandi rigera kuri benshi twagirana iki kiganiro kugira ngo namwe dufatanye urugamba kugira ngo twuzuze za nshingano Leta y’u Rwanda yatangiye.”
Yongeye gutunga urutoki bamwe mu banyamakuru bavogera uburenganzira bw’abafite ubumuga bagashyira amashusho yabo ku karubanda. Yibukije ko hari uburyo bakora ubuvugizi badashyize amashusho y’abantu hanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Jean Damascene Nsengiyumva avuga ko bahagurukiye kwamagana imigenzereze itesha agaciro uburenganzira bw’umuntu ufite ubumuga.
Nsengiyumva avuga ko bamenyesheje izindi nzego bireba by’umwihariko Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) avuga ko “Mubyo twagaragaje dutecyereza ko bishobora kuba bigize ibyaha kugira ngo urwo rwego rudufashe gukurikirana ibigize icyaha muri iyi migenzereze.”
Nta mibare igaragazwa yabo NUDOR yihanije cyangwa iteganya kujyana imbere y’amategeko gusa nyuma y’iki kiganiro batangaje ko hagiye kwiyambazwa amategeko kugira ngo ibi bikorwa biranduke burundu.