
Mu minsi yashize nibwo humvikanye bamwe mu batwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali binubira imikorere ya Kamera zo ku mihanda aho bazishinjaga kubandikira umuvuduko udahuye n’ibyapa byo ku mihanda.
Icyo gihe Polisi y’igihugu binyuze ku muvugizi wayo CP John Bosco Kabera rimwe na rimwe yagiye ahakana ayo makuru avuga ko abashoferi bagenda batareba ku ruhande ngo barebe ibyapa byo ku muhanda. Yigeze no gutangariza TV na Radio 1 ko ubundi mu mujyi wa Kigali ntawe ugomba kurenza umuvuduko wa 40/h.
Ibi bintu byaje guteza impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye aho kenshi batumiraga umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP Kabera agenda asobanura ibyo izi kamera abantu bashinja amakosa yo kubandikira amande adasobanutse.
TV1 na Radio1 mu kiganiro cyayo cya mu gitondo cyitwa Rirarashe gikorwa na KNC ari kumwe na Mutabaruka aho bahamagaye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda bagaterana amagambo rukabura gica nkuko twabitangaje muri iyi nkuru ”Aho mutasobanuriye abantu ahubwo murarwanya itegeko” Rwabuze gica hagati ya CP Kabera na KNC .
Ku 19 Ugushyingo ubwo habaga umunsi wo gushimira abasora, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze kuri ikikibazo cyari kimaze iminsi kitavugwaho rumwe hagati ya Polisi n’abaturage batwara imodoka mu mujyi wa Kigali aho yagize ati: “Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero banza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”
Yasabye Polisi y’Igihugu guhindura ku buryo umuvuduko ugenwa hagendewe ku mutekano wo mu muhanda kandi n’abagenzi bakagenda neza bisanzuye.
Kuri uyu munsi tariki ya 20 Ukwakira 2021 hagaragaye impinduka ku byapa byo ku muhanda aho henshi bagiye bashyiraho ibyapa bigaragaza umuvuduko wa 60, ibintu abantu benshi bari gushima KNC kubera ikiganiro yagiranye na CP Kabera ndetse hari n’abari gushimangira ko ari uw mbere mu banyamakuru ba nyawe bari mu Rwanda kubera uburyo yateranye amagambo n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu.
Abaturage bagaragaza ko umuntu wese urengeje umuvuduko wa 40/h mu mujyi wa Kigali ko bahita bamwandikira bakamuca amande ariko ubu nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika, ibyapa byinshi mu mujyi wa Kigali byahindutse ibintu abantu benshi bishimiye bikomeye.