
Ni mu muhango wo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu wabaye uyu munsi tariki ya 19, umuhango ukaba wari witabiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame aho yanakomoje ku kibazo kimaze iminsi kivugwa cya Kamera zo ku muhanda n’umuvuduko.
Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yashimiye abasora neza bahembwe ndetse aboneraho no kuvuga ku bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’imfatamashusho zo ku muhanda zandikira abantu ko barengeje umuvuduko kandi batawurengeje nkuko bamaze iminsi babitangaza.
Atangira kuvuga kuri iki kibazo Perezida wa Repubulika yagize ati: ”Sinagenda ntavuze ku byo mazeiminsi numva ku mbugankoranyambaga zitandukanye,… Ubanza mwese mwaje musora inzira yose nabonye abantu bavuga ko uko bahanwa,..umuvuduko w’amamodoka dutwara nabonye abantu binubira amande bacibwa nkeka ibyo bireba Polise”.
Nyakubahwa yakomoje ku muvuduko wa 40/ku isaha(40/h) umuvuduko yavuze ko abamenyeye kugenda n’amaguru bagenda ari nako amashi y’urufaya yamwakiraga atari yarangiza no kuvuga.
Ati: ‘‘Uwo muvuduko abantu barenza ubanza ari nk’uwo bamwe muri twe, abamenyereye kugendesha amaguru bagenda, ndacyeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri tugomba guhuza ntabwo nshaka ko dutwara ku muvuduko urengeje nabyo ibyo ukora murabizi ariko nanone ntitwawushira aho buri wese atinda mu nzira, ibyo tuzabivuganaho na Polisi”
Mu minsi yashize nibwo antu batandukanye batwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali bagiye binubira amande ya hato na hato yo kurenza umuvuduko aho bavugaga ko ibyapa byinshi mu mujyi wa Kigali babihaye umuvuduko wa 40 kandi hari ibyanditseho 60, ibintu bituma bacibwa amande.