
Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje ko umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu amavubi ko yamaze guhagarikwa mu Mavubi mu gihe kitazwi kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho.
Ni itangazo iri shyirahamwe ryashize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nyuma y’umukino wabaye ku wa mbere wahuje amavubi n’ikipe y’igihugu ya Kenya aho Amavubi yaje gutsindwa ibitego 2-1. Iki gitego kimwe rukumbi cy’Amavubi cyatsinzwe n’uyu Niyonzima Olvier wamaze guhagarikwa avugwaho imyitwarire mibi.
Itangazo rya FERWAFA riragira riti:”FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu @AmavubiStars”
Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ntabwo ryashizeho impamvu rihagaritse uyu mukinnyi gusa biravugwa ko uyu mukinnyi ubwo bari bamaze gukina na Kenya ko ataraye muri hotel ikipe yabagamo ndetse ko atanahagurukanye na bagenzi be ku kibuga cy’indege baza mu Rwanda
Si ubwa mbere uyu mukinnyi avugwaho imyitwarire mibi kuko no mu ikipe ya APR FC yavuzweho imyitwarire itari myiza y’ubusinzi, bishobora kuba aribyo byanatumye ayivamo.