
Niyomwungeri Jeremie wo mu Karere ka Nyagatare yagarutsweho cyane ubwo yajyaga gusaba uwo yihebeye agatungurwa n’uko inkwano yatanze kwa sebukwe bayiteye ishoti ndetse bakamwima n’umugeni agataha yimyiza imoso.
Uyu musore wari waratanze amafaranga y’u Rwanda anagana n’ibihumbi magana atanu bakayanga, aganira na Ukwezi tv yari yavuze ko ubu ari gushaka amafaranga kwa sebukwe bashaka ngo ayabone ubundi asubireyo ajye gusaba umukunzi we babane akaramata gusa ngo ubu abona bidashoboka bitewe no kuba ngo uyu mukobwa yari yarasanzwe anamubeshya.
Icyo gihe (aganira na ukwezi tv) yavugaga ko uwo mukobwa yamubwiraga ko ibyo kwica ubukwe ko atari we bitaturutseho ko ari umuryango we wabiteye.
Niyomwungeri umaze imyaka ine akundana n’uwo mukobwa, avuga ko batangiye gukundana yiga mu mashuri yisumbuye aho ayasoreje akamubwira ko ashaka kujya mu gisirikare undi akabimwemerera.
Avuga ko nyuma yamubwiye ko agiye mu mahugurwa y’Igisirikare kuva icyo gihe hagashira igihe kinini batarongera kuvugana kuri telephone
Ati “Yamvugishije hasize nk’amezi 10 ni bwo nongeye kubona nimero impamagara itari iye numva ni we arambaza ati ‘amakuru ?’ arambwira ngo ‘ikosi yagenze neza, mu gihe gito turitegura kujya mu kazi.’ Ndabyishimira ndamubwira nti ‘ntacyo ubwo wagiye ku masomo ukaba uyasoje neza’.”
Niyomwungeri avuga nyuma y’uko ubukwe bwabo bupfuye, hari abantu bamuhaye amakuru ko mu gihe yamubwiraga ko yari yaragiye ku ikosi ngo yari yibere ku Gisenyi.
Ati “Amakuru y’impamo nayabwiwe na Nyirasenge, arambwira ati ‘Jeremie twamenyanye igihe kinini, numvaga ko wanatubera inshuti nziza nubwo bitaje gukunda ariko ukuri ngiye kuguha nka Nyirasenge nanjye nakumenye nyuma yaraje’…ambwira ko yari yaragiye ku Gisenyi muri bene wabo.”
Niyomwungeri avuga ko byamubabaje, akaza kubibaza uriya mukobwa akamusaba kumwereka icyangombwa na kimwe cy’uko yagiye mu Gisirikare ariko akakibura. Avuga ko kuva icyo gihe yahise acika intege ku buryo n’ibyo kuzasubukura ubukwe bwabo yumva byaramuvuyemo.