
Hashize iminsi mu Rwanda inkuru ikwirakwiye ko umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Volleyball Mutabazi Yves yaburiwe irengero mu gihugu cya Leta z’Unze Ubumwe z’Abarabu aho yakinaga mu ikipe ya Al Jazira VC.
Ibi byavugwaga ko yaburiwe irengero kubera ko mu rugo i we yabagamo ntawari urimo, ku mbuga nkoranyambaga zena ho ntiyahaherukaga yemwe n’ikipe ye yakiniraga ntabwo yari izi aho amaze iminsi aba ari byo byatumye havugwa inkuru nyinshi ko yabuze ndetse na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ibijyamo ku bufatanye n’Ubuyobozi bwo muri iki gihugu nkuko byatangajwe n’ushinzwe itumanaho muri ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Ku mugoroba w’uyu munsi tariki ya 24 Mutarama 2022, abinyujije kuri Radio y’Igihugu, Ushinzwe itumanaho muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta z’unze ubumwe z’Abarabu, Bwana Peter Muyombano yahamije amakuru ko uyu mukinnyi Yves Mutabazi wari waraburiwe irengero yabonetse.
Yavuze ko yabonywe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda n’ubuyobozi bwo muri kiriya gihugu, aho yasanzwe mu murwa mukuru wa Abbudabi dore ko ari naho ikipe ye ifite ikicaro. Yanatangaje ko kandi ubuzima bwe bumeze neza ko nta kibazo na kimwe afite gusa yirinda gutangaza impamvu yatumye abura.
Muyombano yagize ati: ”Ntabwo najya kuvuga impavu yatumye abura we ubwe ni we uyizi kandi nabishaka azabibibwirira gusa ameze neza”
Mutabazi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21. Uyu musore w’imyaka 27 yanyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.
Mu Ugushyingo umwaka ushize yari yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.