
Abakobwa batatu bateje imirwano mu rugo rw’uwo bita umuhanuzi bamushinja kubarira amafaranga yabo akababwira ko bazabona abagabo ariko bagategereza bagaheba.
Aba bakobwa bari bafite umujinya mwinshi bagiye mu rugo rw’uyu mugore uvugwa ko ari umuhanuzi ari naho bamusanze ngo abasengere ndetse anababwira ko bazabona abagabo mu mwaka ushize wa 2021 byatumye batangira kugura ibishingiranwa ariko ngo batunguwe no kubona bageze mu mwaka wa 2022.
Mu mashusho ari ku muyoboro wa YouTube wa Urugendo TV aba bakobwa mu mujinya mwinshi basanga uyu muvugabutumwa witwa Jeanette bakagundagurana bamwishuza amafaranga yabo bamuhaye nawe akababwira ko ntawe yayakuye mu mufuka ko ari ituro bamuhaye ku bushake kandi ko ituro ridasubizwa dore ko avuga ko yarishize ku mbavu.
Uyu muvugabutumwa yemera ko koko abo bakobwa baje akabasengera akabahanurira ko benda kubona abagabo ariko avuga ko nyuma bakomeje kwijandika mu byaha ariyo mpamvu isezerano ryabo Imana itarisohoje. Ati: ”Ibyo nabahanuriye bizasohora ahubwo ni ibyaha byanyu, mwagiye mu kubeshya mujya mu gusambana mutuma ibintu bidasohora vuba”
Muri aba bakobwa harimo umwe wavugaga ko we yamuhanuriye ko azava mu kazi akora ko mu kabari maze ngo akabona ishuri akiga amashuri akaminuza ngo ariko nawe yarategereje araheba. Uyu mugore ushinjwa n’aba bakobwa guteka umutwe ahanura avuga ko we atari umutekamutwe ko ahanura ibintu bigasohora bishimangirwa n’umugore wari aho wavuze ko bamubeshyera ko nawe yamuhanuriye bigasohora.