
Nyuma yo gusesengura impamvu yatumye umukino ubanza wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports utarangira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanzuye ko uzakomereza ku munota wari ugezeho.
Ku wa 15 Mata 2025, ni bwo Mukura VS yari yakiriye Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro. Ni umukino wahagaze ugeze Ku munota wa 27 kubera amatara yazimye muri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Ibi bikiba, Mukura VS yahise yandikira Ferwafa nk’urwego rureberera umupira w’amaguru mu Rwanda, isobanura ko kuba aya matara yarazimye nta ruhare na ruto yabigizemo ahubwo yo yakoze ibyo yasabwaga byose.
Mukura VS yasabye Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, gusesengurana ubushishozi icyateye ikibazo cyabaye cyatumye amatara azima.
Mu gusubiza amakipe yombi, iri shyirahamwe rishingiye kuri byinshi bitandukanye birimo raporo y’uwari Komiseri w’uyu mukino, Hakizimana Louis ndetse igashingira ku cyo amategeko agenga amarushanwa mu ngingo ya 38 mu gika cya ryo cya Gatanu, ivuga, umukino uzasubirwamo tariki ya 22 Mata Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kandi ukazakomereza ku munota wari ugezeho (27).