
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2024, Abanyarwanda miliyoni 1.5 bavuye mu bukene, aho ubukene bwagabanyutseho 12,4%, ubu bukaba buri 27,4% buvuye kuri 39,7%.
Ni bimwe mu byavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda (EICV7), NISR yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025.
Ni ubushakatsi bukorwa buri myaka itatu, Umuyobozi Mukuru wa NISR Murenzi Ivan, yavuze ko ubwo bushakatsi bwibanda ku kureba uko ubukene buhagaze mu Rwanda ariko harebwa n’ibindi bijyanye n’imibereho y’abaturarwanda.
Yagize ati: “Amakuru ajyanye n’ubukene, imibare ya 2017, twari turi 39,8%, ubu ngubu bwaragabanyutse bugera kuri 27,4%. Ni ukuvuga ko hagabanyutseho 12,4%.”
Yakomeje agira ati: “Iyo tugereranyije miliyoni 1.5 bavuye mu bukene, ni intambwe ifatika.”
NISR yatangaje ko abaturage bavuye mu bukeneye mu Mujyi ubu bari kuri 16,7%, bakaba bari kuri 18,9% mu 2017, mu gihe abatuye mu cyaro bo bavuye mu bukene bangana 31,6%% bavuye kuri 44% mu 2017.
Ni iki cyatumye ubukene bugabanyuka?
Murenzi ati: “Tubirebeye mu bukungu n’akazi kaboneka, ibyo ni ingaruka ku mibereho myiza y’abantu. Hari gahunda za Leta zigera ku bakene, nk’ibyo kurya ku mashuri, n’abana babona ibyo kurya, na byo bifasha urugo, iyo bariye baba bategereje ibya nijoro gusa.”
Mu bukene bukabije, Murenzi yavuze ko harebwe uko Abanyarwanda babayeho kuko hari n’abatabona ifunguro.
Ati: “Ubukene bukabije hagati ya 2017 na 2024, twavuye kuri 11% tugera kuri 5,4%”.
Imibare yagaragajwe yerakana ko ubukene bukabije bwaganyutse 5,9%, aho buri kuri 5,4%, mu Mujyi buri kuri 3,1% mu cyaro bukaba kuri 6,4%.
Ingamba zihari zo guhangana n’ubukene
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) Yusufu Murangwa, yavuze ko hari ingamba zihari zo guhangana n’ubukene nkuko bikubiye mu ngamba za Guverinoma z’iterambere z’imyaka itanu (NST2).
Yagize ati: “Turabizi ni ibintu bine, icyambere kigabanya ubukene ni umurimo ni ugashaka uburyo Abanyarwanda benshi babona imirimo bakayikora neza na yo ibahembe neza. Turizera ko n’ubukene buzagabanuka. Ubukene bufite isano n’ubuhinzi ari na ho tuzakomeza gushyira imbaraga muri urwego.”
Yakomeje avuga ko kandi hazashyirwa imbaraga nyinshi mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zinoze kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza kandi bikure mu bukene.
Murangwa yavuze ko hakomeje gushyira imbaraga mu gutegura abakozi beza haba ku mashuri abanyeshuri bakigishwa ibijyanye n’isoko ry’umurimo ndetse no guteza imbere ubuhinzi bufite isoko.
Yagize ati: “Hari politiki yo guteza imbere inganda, harimo ibishya birimo harimo gufasha inganda zitunganya impu, harimo imirimo myinshi harimo gukora inkweto, amashakoshi, amakoti n’ibindi.”
Yahamije kandi ko hakomeje gushyigikirwa ibyo gukora imyenda yoroheje bikaba byaremejwe n’Inama y’Abaminisitiri y’ubushize.