
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yakuye ku mirimo Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere azira kutuzuza inshingano uko bikwiye.
Umwanzuro wo kumweguza wafatiwe mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama yateranye ku wa 15 Mata 2025, nyuma y’igenzura ryakozwe rigasanga atuzuza inshingano ze.
Ntazinda yayoboye Akarere ka Nyanza kuva mu 2016 aza kongera kugirirwa icyizere yongera gutorerwa kukayobora mu mwaka wa 2021.
Nyuma yo kweguzwa; uwo mwanya arahita awusimburwaho by’agateganyo n’uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kajyambere Patrick.
Mu bihe bitandukanye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akunda kwibutsa abayobozi mu nzego zose gukora inshingano zabo uko bikwiye bashyira imbere inyungu z’abaturage kurusha inyungu zabo bwite.
Yagiye avuga kenshi ko abayobozi bakora ibidafututse badakwiye kwihanganirwa kabone n’ubwo baba baraye bashyizwe kuri uwo mwanya bakarangwa n’amakosa bwacya mu gitondo beguzwa.