
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa mu Rwanda cyashize hanze amabwiriza arebana no gukora, gupakira, no gucuruza inzoga mu Rwanda nyuma yaho hagaragaye ko hari abadakurikiza amabwiriza bahawe n’uru rwego igihe bari gukora izi nzoga zikaba zahumanya abaturage bazinyoye.
Rwanda FDA ivuga ko nta ruganda rugomba gupfunyika mu macupa ya pulasitike ko bagomba gupfunyika mu macupa yabugenewe. Ivuga ko kandi ko inzoga zose zigomba gupakirwa mu makarito cyangwa amakaziye byemewe na Rwanda FDA ndetse bikaba bigaragaza amakuru ku ruganda rwazikoze ndetse n’amakuru kuri izo nzoga zirimo.
Rwanda FDA ivuga ko bibujijwe gutwara, gupfunyika inzoga mu bikoresho binyuranye n’ibyo Rwanda FDA yemereye urwo ruganda.
Birabujijwe gupfunyika inzoga mu bikoresho bitari iby’urwo ruganda(amacupa, amakesi,….)
Rwanda FDA irasaba abadandaza izo nzoga kurangura ahantu hizewe no kuba bafite inyemezabuguzi bazifatiyeho ndetse nabo bagatanga inyemezabuguzi ku bo bazigurishije ndetse bagatanga amakuru ku bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ibi Rwanda FDA ibitangaje mu gihe mu karere ka Gasabo u murenge wa Kimihurura inzoga zitwa Umuneza na Tuzane zishe abantu bagera kuri 11 bazinyoyeho.