
Niyonsenga Dieudone uzwi nka Cyuma Hassan wari umenyerewe kuri YouTube aho yari afiteho umuyoboro atambutsaho ibitekerezo witwa Ishema tv yajuririye igihano cy’imyaka irindwi yahawe n’urukiko rukuru ariko kuri uyu munsi rwari kuberaho rwasubitswe.
Cyuma Hassan yasabwe kuburanira ku ikoranabuhanga rya Skype arabyanga, biba ngombwa ko ajyanwa ku Rukiko rw’Ubujurire. Urukiko rwaje gusanga umwanzuro ukubiyemo ubujurire bwa Cyuma Hassan utandukanye n’uw’Umunyamategeko we Me Gatera Gashabana, biba ngombwa ko rubaha igihe cyo guhura bagahuza inyandiko z’umwanzuro wabo.
Mu iburanisha riheruka yahamijwe ibyaha bine birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo.
Nyuma yo kubihamywa, urukiko rwamukatiye imyaka irindwi y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda nubwo kimwe muri byo (gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo) cyavanwe mu mategeko mu 2019.
Tariki 11 Ugushyingo, 2021 nibwo Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo ku kirego cy’ubujurire cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ku mikirize y’urubanza rwa mbere rwa Niyonsenga Dieudonné wiyise Cyuma Hassan.
Ubushinjacyaha bwari bwajuriye nyuma yaho Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumugize umwere ku byaha 4 aregwa Gukoresha inyandiko mpimbano; Gusagarira inzego z’umutekano; Kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no Gukoza isoni inzego z’umutekano.
Kuri iriya tariki ya 11 Ugushyingo, 2021 Urukiko Rukuru rwahamije Cyuma Hassan ibyaha byose aregwa akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 7 no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ndetse agahita atabwa muri yombi agafungwa.