
Ababyeyi n’abavandimwe ba Uwizeyimana Vestine bo mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge bahangayikishijwe bikomeye n’umwana wabo wagiye mu mahanga (Malawi) ajyanwe n’umuntu batazi kuri ubu bakaba baramuburiye irengero.
Kantama Christine ,uvukana na Vestine avuga ko batazi irengero ry’uyu mwana wabo witwa Uwizeyimana Vestine uri mu kigero cy’imyaka 30 wari kumwe n’umwana we w’umukobwa witwa Jiana ufite imyaka 3 y’amavuko nkuko isangostar yabitangaje.
Uyu Vestine akaba yaragiye avuga ko agiye mu mahanga ajyanywe n’abantu batazwi,ariko ibyumweru hafi bitatu bikaba bishize batazi amakuru ye .
Uyu Kantama yabwiye Isango Star ati “Hari umuntu wamuhamagaye kuri WhatsApp ngo amujyane muri Malawi ngo amurangireyo umugabo,abantu bamutwaye baramubwiye ngo ntagire umuntu abibwira usibye Mama wenyine. Natwe twabimenye habura nk’iminsi 3 ngo agende,kuwa 4 w’icyumweru kibanziriza Noheli nibwo yagiye ,yateze moto imujyana guhura n’uwo muntu wari ugiye kumutwara n’umwana,nongeye kumuvugisha mubaza aho bageze ambwira ko ahantu bageze batahazi nyuma yaho telefone ye yavuyeho n’ubu ntabwo turongera kumubona.”
Kuri iki kibazo,Dr. Murangira B.Thierry,Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwavuzeko iyo umuntu abuze uwe muri ubwo buryo agomba guhita ajya gutanga ikirego hagatangira gukorwa iperereza ndetse runizeza uyu muryango ko bazafashwa mugushakisha uwabo.
Yagize ati “Icyo tukivugaho iyo umuntu abuze uwe agomba kwegera urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukamufasha gushaka, hari abantu nk’abongabo bagenda gutyo bashutswe bagatwarwa ngo bagiye gushakirwa akazi, mubyukuri harimo icyo nakwita uburangare no gushamaduka, n’imyaka ye afite yagombye kuba yaragize amakenga, icyo ni ikibazo cy’Abantu batwarwa bakajya kugurishwa, akenshi baramubeshya ngo ntuzagire uwo ubibwira nubivuga bizapfa, icyo dusaba abantu nabo ni ugutanga amakuru, ikizere ni uko tuzakora akazi neza, tuzakora icukumbura nkuko tubishinzwe nkuko tubikora ubwo ibizava mu icukumbura nibyo tuzabamenyesha.
Uyu Uwizeyimana Vestine wabuze ari kumwe n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 3,ngo yajyanywe muri Malawi n’umugabo atazi wamubwiye ko nawe ari Umunyarwanda ukomoka mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Yari yaratandukanye n’umugabo we bashakanye bakanabyarana uyu mwana, yari acumbitse mu murenge wa Kigali,akagari k’Agatare ,mu gihe umuryango avukamo utuye mu kagali ka Nzove mu murenge wa Kanyinya , Nyina umubyara yitwa Mukandahiro Josephine naho se akitwa Nzaramba J.Damacsene.